Ubuzime cyangwa ubusaze mu mategeko y’u Rwanda (Prescription in Rwandan laws)

Ubuzime cyangwa Ubusaze ni uburyo buteganywa n’amategeko aho umuntu abura cyangwa aba atagifite uburenganzira bwo kuba yakurikirana ibye mu nkiko cyangwa kuba yakwishyuza ibye bitewe n’igihe kiba gishize uhereye ubwo yagombaga gukoresha ubwo burenganzira. Ubuzime/Ubusaze bushobora gutuma kandi umuntu yegukana uburenganzira ku kintu kitari icye bishingiye gusa ku gihe akimaranye nta nkomyi. Ubuzime/Ubusaze butuma na none umunyacyaha aba atagikurikanywe mu nkiko ndetse n’uwahawe igihano n’inkiko akaba adashobora guhatirwa kukirangiza bitewe n’igihe runaka kiba gishije uhereye umunsi icyemezo cy’urukiko kimuhamya icyaha kiba cyabaye ndakuka nk’uko biteganywa n’amategeko.

Bitewe n’uko ubuzime/ubusaze buteganywa mu mategeko y’u Rwanda buri mu byiciro byinshi kandi bukaba budateganywa n’itegeko rimwe ahubwo buri mu mategeko anyuranye, twakoze ubushakashatsi dukusanyiriza mu mbonerahamwe imwe ibyiciro binyuranye by’ubusaze nk’uko mubibona hasi.

[embeddoc url=”http://amahame.com/wp-content/uploads/2015/07/Ubuzime-cyangwa-ubusaze-mu-mategeko-yu-Rwanda.pdf” download=”all” viewer=”google”]