Ikiruhuko cya buri mwaka (Annual leave, Congé annuel)

Ikiruhuko cya buri mwaka ni uburenganzira umukozi ahabwa n’umukoresha we, agahagarika akazi mu gihe runaka agafata ikiruhuko kandi agakomeza guhembwa nk’uri mukazi.

Ubu burenganzira bw’umukozi ku bijyanye n’ikiruhuko cya buri mwaka buteganywa n’amategeko, akaba ariyo mpamvu mu rwego rwo kwerekana ishusho rusange y’uburyo itangwa ry’icyo kiruhuko imeze mu Rwanda, twifashisha amategeko abiri y’ingenzi akurikira:

  • Itegeko n°86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta ryatangarijwe mu Igazeti ya Leta nº 42 bis yo kuwa 21/10/2013 (aha ryitwa Sitati rusange).
  • «Itegeko n° 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda » ryatangarijwe mu Igazeti ya Leta n° idasanzwe yo kuwa 27 Gicurasi 2009 (aha ryiswe Itegeko rigenga umurimo),

[embeddoc url=”http://amahame.com/wp-content/uploads/2015/07/Ikiruhuko-cya-buri-mwaka-kigenerwa-abakozi.pdf” download=”all” viewer=”google”]