IJAMBO RY’IBANZE

Amahame.com ni urubuga rwa interineti (web site) rwashinzwe hagamijwe kwigisha amategeko abantu basoma inyandiko barusanzeho ndetse rukaba n’ihuriro ry’abanyamategeko n’abandi bose batari abanyamategeko ariko bafite inyota yo kuyamenya baba abanyarwanda cyangwa se abanyamahanga.

Kugeza ubu nta rundi rubuga rwandika ku mategeko yo mu Rwanda haba mu Kinyarwanda cyangwa muzindi ndimi.

Iyo ushakishishe ibijyanye n’amategeko mu Kinyarwanda, wifashishije imbuga zagenewe ubushakashatsi ntabyo ubona mu gihe mu ndimi z’amahanga biba byuzuye ahubwo ushakisha akabura amahitamo. Ingero ni nyinshi:

Urugero rwa mbere: Wanditse ijambo “succession” haba mu rurimi rw’Icyongereza cyangwa Igifaransa ubona ibisubizo byinshi. Bakwereka icyo abahanga b’ingeri zinyuranye mu mategeko ndetse n’abo mu bundi bumenyi babivugaho, ariko wanditse ijambo ry’Ikinyarwanda “izungura” cyangwa “kuzungura” bivuga kimwe na “succession” ntacyo wasangaho uretse kuba wabona nk’inkuru ifitanye isano n’ibibazo bishingiye ku izungura cyangwa se ukaba wabona itegeko rivuga ku izungura mu Rwanda ariko ntiwabona inyandiko z’abahanga baba baranditse ku izungura bakoresheje Ikinyarwanda.

Urugero rwa kabiri: wanditse ijambo “citizenship” (mu rurimi rw’Icyongereza) cyangwa nationalité (mu rurimi rw’Igifaransa) na bwo wabona inyandiko nyinshi ziyivugaho, ariko wanditse ijambo ry’Ikinyarwanda “ubwenegihugu” risobanura kimwe na “citizenship” cyangwa “nationalité” ntugire umuhanga n’umwe wabwanditseho mu Kinyarwanda ubona kandi ari ijambo rifite amategeko arigenga mu Rwanda.

Mubishoboye mwakora uyu mwitozo mwandika andi magabo ku mbuga z’abugenewe mu ndimi zinyuranye mukirebera.

Mu gihe bigoye kubona ibisobanuro bikwiye ku gihe kandi mu buryo bworoshye byerekeranye n’amategeko anyuranye akurikizwa mu Rwanda, hari ihame rivuga ko nta muntu n’umwe ushobora kwitwaza ko atazi itegeko igihe cyose ryatangajwe mu Igazeti ya Leta.

Iri hame turaryemera kuko bitagenze bityo buri wese yakwitwaza ko atigeze amenya itegeko runaka bityo akaba yaryica nkana. Ariko ku rundi ruhande, twakwibaza niba koko amategeko yose muri rusange n’andi areba umuntu mu buzima bwe bwa buri munsi ku buryo bw’umwihariko ahita ayamenya iyo amaze gutangazwa mu Igazeti ya Leta. Ikindi, twakwibaza niba iyo agize amahirwe yo kuyamenya ayasobanukirwa neza. Igisubizo ni Oya, siko bimeze rwose.

Urubuga amahame.com rukaba ruje gutanga umusanzu warwo mu gusubiza ibi bibazo rwandika ku mategeko, ruba ihuriro ry’abigisha n’abiga amategeko binyuze mu nzira y’ibibazo n’ibisubizo ndetse n’inyandiko z’abahanga mu by’amategeko nk’uko zizagenda zirutangarizwaho.

Ibi bikazatuma ubyifuza wese abona ku buryo bworoshye kandi bwihuse ibisobanuro ku bibazo yaba afite birebana n’ingingo runaka y’amategeko.

Intego

Urubuga www.amahame.com rufite intego yo gukusanya inyandiko nyinshi zishoboka zivuga ku mategeko ndetse n’ibibazo binyuranye birebana n’amategeko ku buryo ikibazo cyose umuntu azibaza kirebana n’amategeko azakibonera igisubizo igihe cyose azaba agishakiye ku rubuga amahame.com.

Ese ibi birashoboka?

Bitewe n’uko urubuga www.amahame.com ari ihuriro ry’ababyifuza bose, ubishoboye wese atanga umusanzu we yandika ku ngingo runaka y’amategeko, mu gihe gito iyi ntego izaba yagezweho.

Ushaka gutanga umusanzu w’inyandiko ku ngingo runaka irebana n’amategeko yashyirwa kuri uru rubuga, yatwandikira kuri email amategeko@amahame.com.

Na none mu gihe haba hari ufite inyandiko cyangwa ubushakashatsi yakoze kandi yifuza ko bitangazwa yabitwoherereza akoresheja email yavuzwe haruguru.

Muri iyi minsi ya mbere, urubuga www.amahame.com ruzajya rukoresha ururimi rw’ikinyarwanda, rukaba ruteganya gukoresha n’izindi ndimi z’amahanga (Icyongereza n’Igifaransa) mu bihe biri imbere.

Ubutumwa

Tuboneyeho akanya ko kubasaba gusura no kumenyekanisha uru rubuga mutanga ibitekerezo, mubaza ndetse munatanga ibisubizo ku bibazo bizajya bibazwa.

Tubaye tubashimiye

Ubuyobozi.

Read even more on the subject of best priced software about our partner website